Algeria yihanije Amavubi mu mukino wa nyuma wa gicuti

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.01.2018 saa 19:27 |

Ikipe ya Algeria ihaye impamba ikomeye Amavubi mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade ya El Menzeh, umaze kurangira itsinze ibitego 4 kuri 1 cy’Amavubi.

Amavubi ahuye n’uruva gusenya mu mukino wa nyuma wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira ku italiki ya 13 Mutarama 2018 muri Maroc aho anyagiwe ibitego 4-1 na Algeria nayo yabonye itike yo kwerekeza muri iyi mikino.

Amavubi yabanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric, Soter Kayumba, Herve Rugwiro, Thierry Manzi, Eric Rutanga, Iradukunda Eric, Amran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Justin Mico na Biramahire Abeddy.

Nubwo Antoine hey yari yatangaje ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino wa gicuti wa nyuma,ntabwo bikunze kuko ibitego bya Farouk Chafai ku munota wa 10,Abid Lamine Mohamed ku munota wa 22. Farouk Chafai yatsinze igitego cya gatatu kikaba icya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 29 cyatumye bajya kuruhuka ari ibitego bitatu bya Algeria ku 0 bw’Amavubi.

Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje gusatira ari nako umutoza Hey yakoraga impinduka 4 igice cya kabiri kigitangira,biza kubafasha kubona igitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Mubumbyi Barnabe.

Algeria yabanje mu kibuga

Algeria yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 87 gitsinzwe na El Habib,maze bituma Amavubi ajyana ikimwaro muri iyi mikino bazatangira ku wa mbere ubwo bazahura na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda baherereyemo na Libya na Guinea Equatoriale.

Ibyatangajwe nyuma y’umukino (amajwi ) :

Umutoza Antoine Hey :

Bakame :

Bizimana Djihad :

Amavubi azurira indege ku munsi w’ejo yerekeza mu mugi wa Tangier aho azakinira imikino yose yo mu itsinda C.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App