Akarere ka Bugesera kasobanuye ibijyanye na sitade iri kuhubakwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.01.2019 saa 14:38

Akarere ka Bugesera kari mu ntara y’iburasirazuba ku mbibi z’umujyi wa Kigali, ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amakipe y’umupira w’amaguru ahatana mu marushanwa ategurwa na FERWAFA. Kuri ubu iyi kipe iri kubakirwa sitade izajya yakira abantu 3,400 bicaye neza.

Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera, akaba umwe mu bayobozi bakunda banasobanukiwe n’ibiba bisabwa ngo siporo itere imbere, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Facebook ashyiraho amakuru ajyanye n’aho ibikorwa byo kubaka sitade ya Bugesera bigeze ndetse anasubiza bimwe mu bibazo yabajijwe n’abari bakurikiye aya makuru aherekejwe n’amafoto.

Igishushanyo mbonera cya sitade ya Bugesera ifite imyaka 3,400

Mu butumwa Mutabazi yanyuje kuri uru rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko iyi sitade izaba yarangihe neza muri Kanama 2019 kuri ubu imirimo yo kuyubaka ikaba igeze kuri 20% ugereranyije n’ibisigaye.

Asubiza bimwe mu bibazo yabajijwe mu bitekerezo by’abamukurikira, Mutabazi yavuze ko iyi sitade izajya yakira abantu ibihumbi bitatu na magana ane (3,400 Seats) bicaye neza kandi ko iki kibuga kizaba gishashwe n’ubwatsi karemano (Synthetic Turf).

Aha niho imirimo yo kubaka sitade ya Bugesera igeze

Mu gihe iyi sitade ikiri kubakwa, ikipe ya Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent ikorera imyitozo ikanakirira imikino yayo ku kibuga kizira ubwatsi kiri inyuma y’isoko rya Nyamata.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo