Airtel rising stars izatwara miliyoni 100

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.06.2014 saa 20:09
Irushanwa rya Airtel Rising Stars ry’abana batarengeje imyaka 17 ritegurwa na Airtel ku nshuro yaryo ya  kabiririzatwara miliyoni 100.
Magara John umuyobozi ushinzwe itumanaho muri sosiyete ya Airtel avuga ko iri rushanwa rigarutse ku nshuro ya kabiri rizitabirwa  na makipe 80 yo mugihugu hose.
Lionceaux-Airtel
Magara yagize ati ” ubushize amakipe yari yitabiriye ni make ugereranyije n’ayubu kuko agera kuri 80 azahatana mu gihe kingana n’ukwezi kumwe azadutwara amafaranga agera kuri miliyoni 100”.
Magara  avuga ko Ikipe izatwara iki gikombe izahabwa miliyoni 8 Rwf kandi ihagararire u Rwanda mu mikino nyafurika izabera muri Gabon muri Kanama 2014.
Akomeza avuga ko Ferwafa ariwe  umufatanyabikorwa mukuru w’iri rushanwa ndetse na Minispoc.
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo