Academy ya APR yatsinze iya Mukura 4-1 mbere y’umukino w’abakuru

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 24.02.2017 saa 16:44

Ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, APR football academy yatsinze ikipe y’ingimbi ya Mukura VS ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri sitade Huye mbere y’uko bakuru babo bakina.

APR football academy yakoze akazi gakomeye mu gice cya mbere cy’umukino kuko yabashije kubona ibitego bibiri  nyuma yo gutangira umukino abasore ba Rubona Emmanuel umutoza mukuru w’iyi kipe basatira cyane nibwo byaje kubahira babona ibyo bitego bibiri ndetse icyi gice cyaje no kurangira ntagihindutse.

Abana bo muri Academy nabo nazi guconga ruhago

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka zitandukanye dore ko nta mubare ntarengwa wo gusimbuza bose bemerewe gukina, ikipe y’ingimbi ya Mukura yaje kubona igitego ariko APR football academy yarushijeho kuyisatira kugeza ubwo ibonye ibindi bitego bibiri nanone umukino urangira APR football itsinze ibitego 4-1.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo