Abuba arasabwa kwishyura milliyoni imwe akabona kujya gukina muri Kenya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.01.2018 saa 10:50 |

Umukinnyi Bashunga Abuba wari umunyezamu wa gatatu wa Rayon Sports ashobora kujya gukina mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya.

Bashunga Abuba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Bandari FC yo muri Kenya gusa akabanza gusubiza Musanze FC amafaranga bari bamuhaye ngo abone ibyangombwa byo kujyana muri Kenya.

Bashunga Abouba

Ibinyamakuru byo muri Kenya byemeje ko Bashunga Abuba yamaze kumvikana n’iyi kipe mu 2016 yigeze kugirana ibiganiro na Cassa Mbungo Andre ngo ayibere umutoza.

Standardmedia yanditse ko umuyobozi wa tekiniki wa Bandari, Twahir Muhiddin yabahamirije ko Bashunga Abuba ari we mukinnyi wa nyuma bongeye mu ikipe yabo mu gihe bazatangira shampiyona tariki ya 2 Gashyantare bakina na Sofapaka yabaye iya kabiri umwaka ushize.

Kugira ngo Bashunga abone icyangombwa cyo kujya muri Kenya arasabwa gusubiza Musanze FC miliyoni bari bamuhaye ayijyamo.Bashunga uri muri Kenya yatangaje  ko yamaze kumvikana na Bandari FC kugeza ubu akaba nta byangombwa afite nyuma yo guhagarikwa na FERWAFA kuko yari yasinyiye Musanze FC akaza gusubira muri Rayon Sports nyuma y’urupfu rw’umunyezamu Mutuyimana Evariste.

Yagize ati “ Bansabye kugaruka mu Rwanda nkabanza kubona icyangombwa cy’ikipe nabarizwagamo (release letter), navuganye n’abayobozi ba Musanze FC hari amafaranga bari kunsaba gusubiza.”

Bivugwa ko Musanze FC yari yahaye Bashunga ibihumbi 500 FRW, ubwo Rayon Sports yamugaruraga yari yamusezeranyije ko bazayamwishyurira, ntibyaba, Musanze FC iramusaba kubaha miliyoni ngo bamuhe icyo cyangombwa muri Bandari FC bamusabye.

Bandari FC ibarizwa i Mombasa yabaye iya 10 muri shampiyona ya Kenya n’amanota 43 [Gor Mahia yatwaye igikombe ifite 74] yirukanye bamwe mu bakinnyi bayo nka Enock Agwanda na Jacob Keli igura abashya barimo n’abakiri bato bizeye ko bazabafasha muri uyu mwaka.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App