Abouba Sibomana ntiyagaragaye mu mukino Gor Mahia yanganyije na Ulinzi Stars

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.09.2015 saa 18:23

Umunyarwanda Sibomana Abouba myugariro w’Amavubi  ntiyagaragaye kuri icyi cyumweru mu bakinnyi 18 b’ikipe ye Gor Mahia yakinaga na Ulinzi Stars mu mukino wa shampiyona.

Abouba Sibomana wavunikiye mu mukino u Rwanda rwatsinzwmo na Ghana tariki 5 Nzeli aho yasimbuwe na Sibomana Patrick muri uwo mukino, akaba atari yemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita.

Gor Mahia yasabwaga gutsinda umukino yahuragamo na Ulinzi Stars kuri icyi cyumweru kugira ngo ibashe kugenda ikoza imitwe ku gikombe cya 15 cya shampiyona, yananiwe kwisobanura n’abakeba mu mukino warangiye ari ubusa ku busa kuri Afraha Stadium i Nakuru.

abouba2

Ulinzi yabuze ibitego ku mahirwe yabonywe na Kevin Amwayi na John Nairuka mu gihe Kagere Meddie, Michal Olunga, Ali Bondo na Innocent Wafula batabashije kubonera Gor Mahia igitego muri uyu mukino.

Kunganya na Ulinzi bakurikirana ku rutonde rwa shampiyona, aho bayirusha amanota 12 mu gihe bo basigarany imikino 5, Gor Mahia irasabwa inota rimwe rukumbi kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona, aho kuwa gatatu izakina na Sony Sugar.

Abakinnyi Babanjemo ku mpande zombi :

Ulinzi Stars: Francis Ochieng(GK), 13 Anthony Muriithi, 19 Omar Mbongi, 2 Geoffrey Kokoyo, 4 Mohammed Hassan, 6 Eric Apul, 28 Churchill Muloma, 39 John Nairuka, 10 Kevin Amwayi,(Ezekiel Otuoma 85’) 7 Evans Amwoka, 25 Enosh Ochieng(Jon Mark Makwatta 46’)

Abasimbura batakoreshejwe: Jacktone Odhiambo(GK), 33 Rodgers Omondi, 18 Bonface Onyango, 30 Daniel Waweru, Job Muhati

Gor Mahia: 23.Boniface Oluoch(GK) 5.Musa Mohammed(C) 14.Karim Nizigiyimana 17.Eric Ochieng’ 29.Innocent Wafula 30.Ali Abondo 18.Harun Shakava 22.Meddie Kagere 2.Godfrey Walusimbi 19.Michael Olunga 10.Khalid Aucho .

Abasimbura batakoreshejwe : 1.Jerim Onyango(GK) 7.Ronald Omino 15.Bernard Odhiambo 24.Enock Agwanda 25.George Odhiambo 20.Ernest Wendo 9.Timothy Otieno.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo