Abayobozi ba Oman ‘Excellence Sports Academy’ bari mu Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.04.2018 saa 15:23

Abayobozi b’ihuriro ry’ibigo byigisha umupira w’amaguru muri Oman ‘Excellence Sports Academy’ bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere basura amashuri ya ruhago yo mu turere tune tw’u Rwanda turimo Musanze na Rubavu ku bufatanye n’ ‘Ijabo Ryawe Rwanda’ mu guteza imbere umupira w’abakiri bato.

Itsinda ry’abanya Oman riyobowe na Said Nasser Abdullah Al Kindi, umuyobozi mukuru wa Excellence Sports Academy riri mu Rwanda kuva kuwa mbere. Yazanye n’abashinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Oman; Abdul Rahim Sleyim Salmeen Al Hajri, Sulaiman Khamis Salim Al Obaidani na Majid Sulaiman Salim Al Wahaibi.

Aba bayobozi baje mu Rwanda ku butumire bw’ubuyobozi w’ihuriro ry’amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo ryawe Rwanda” riyoborwa na Sheikh Hamdan Habimana wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa Mukura VS.

Nyuma yo kugera mu Rwanda aba bashyitsi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi banagira ibiganiro mu muhezo na perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene.

Kuri uyu wa gatatu Said Nasser Abdullah Al Kindi n’itsinda rye barasura uturere tubiri muri tune biteganyijwe ko bazasura. Mbere yo guhaguruka i Kigali batangaje intego yabazanye mu Rwanda.  Nasser uyobora Oman Excellence Sports Academy  yagize ati: “Twaje hano gusura ibikorwa bitandukanye by’ ‘Ijabo ryawe Rwanda’. Turifuza kugira bimwe tubafashamo ariko hakanabaho ibiganiro by’uko twajya duhererekanya abakinnyi bakiri bato. Tuzasura ibice birimo impano kandi twizeye ko urugendo rwacu ruzagirira akamaro impande zombi.”

Aba bayobozi bavuye muri Oman guhera uyu munsi kugera kuwa gatandatu bazasura bimwe mu bigo  223 byigisha abana bigize ihuriro ry’Ijabo biri mu tandukanye mu turere twa; Musanze, Rubavu, Muhanga, Huye na bimwe byo mu mujyi wa Kigali bigize

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo