Abaturanyi bose b’u Rwanda mu makipe 24 azitabira igikombe cy’Afurika

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.03.2019 saa 08:10

Mu ijoro ryakeye nibwo hasozwaga imikino ya nyuma y’amatsinda mu majonjora yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri uyu mwaka maze ibihugu bine byose  bihana imbibe n’u Rwanda bibona iyi tike mu gihe Amavubi yo azasigara ku rugo.

U Rwanda narwo rwarakinnye na Cote d’Ivoire ku munsi wo kuwa gatandatu, gusa rwasaga naho ntacyo ruharanira kuko rwari rwamaze gusezererwa, kugeza ku munsi wa nyuma rwari rufite amanota 2, rwaje kuyagumana nyuma yo gutsindwa na Cote d’Ivoire ibitego 3-0, muri iri tsinda rya H hazamutsemo Cote d’Ivoire na Guinea.

U bwo u Rwanda ruri mu marira ariko abaturanyi barwo uko ari bane bahana imbibe ni byishimo gusa, Uganda, Tanzania, Burundi na DR Congo kongeraho na Kenya babonye itike y’igikombe cy’Afurika. Tanzania yaherukaga mu gikombe cy’Afurika mu 1980, ni ukuvuga imyaka 39 yari ishize akaba ari nayo nshuro yonyine yitabiriye iki gikombe, yaje kubona itike nyuma yo kuzamuka mu itsinda rya L ari aba kabiri inyuma Uganda imaze kubigira akamenyero doe ko bo ari inshuro ya 7 bagiye kwitabira.

Kenya yaherukaga muri iki gikombe umwaka umwe n’Amavubi y’u Rwanda, hari muri 2004 yaje kubigeraho nyuma yo kuba aba 2 mu itsinda F inyuma ya Ghana yabaye iya mbere, iyi ni nshuro ya 6 bagiye kwitabira.

Bwa mbere mu mateka igihugu cy’u Burundi nacyo cyabonye itike y’igikombe cy’Afurika, ni nyuma yo kunganya na Gabon 1-1 mu mukino usoza itsinda C wabaye kuwa 6 bibaha amahirwe yo kuzamuka ari aba 2 mu itsinda inyuma ya Mali ya 1.

Undi muturanyi ni DR Congo yabonye itike yayo ya 19 muri iki gikombe cy’Afurika, ni nyuma yo kuzamuka ari aba 2 mu itsin da G inyuma ya Zimbabwe. Tombora y’uko amakipe azaba ameze mu matsinda izaba tariki ya 12 Mata 2019 ni mu gihe igikombe cyo kizatangira tariki ya 21 Kamena kugeza 19 Nyakanga 2019 mu gihugu cya Misiri.

Dore amakipe yose uko ari 24 azitabira imikino ya nyuma y’iki gikombe

Tanga igitekerezo