Abatoza ba APR bahawe ibihano na Ferwafa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.04.2015 saa 22:36

Abatoza ba APR FC uwungirije Mashami Vincent na Ibrahim Mugisha utoza abazamu nibo bahanywe n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA.

Isyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ritangaza ko Mashami Vincent yahagaristwe imikino 4 naho Ibrahim Mugisha yahanishijwe imikino 8 batagaragara ku kibuga.

Aba batoza kandi banaciwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, angana n’ibihumbi 100 kuri Mugisha Ibrahim naho Mashami Vincent yahanishijwe kuzatanga ibihumbi 50.

ferwafapribihano

Ibyo bije bikurikira imvururu zagaragaye ku mukino wahuje ikipe ya APR FC na Espoir i Rusizi tariki ya 18 Werurwe muri uyu mwaka ku mukino wo ku munsi wa 20 muri shampiyona.

Iyo nama y’abashinzwe imyitwarire yateranye tariki ya 25 Werurwe 2015 kugira ngo isuzume ikibazo yashikirijwe cyerekanye imvururu zabaye tariki ya 18 Werurwe 2015 i Rusizi nyuma y’umukino wahuje Espoir Fc na APR FC.

Kugira ngo iyo komisiyo ishobore gusuzuma ikibazo yashyikirijwe, yatumije abo bireba bose barimo Issa Kagabo umusifuzi wo hagati w’uwo mukino, Nzeyimana Jean Baptiste, komiseri w’uwo mukino, Mugisha Ibrahim umutoza w’abazamu muri APR FC, Ndahinduka Michel umukinyi wa APR FC, Kwizera Olivier umuzamu wa APR FC, Gatete George umuvugizi wa APR FC, ndeste na Mashami Vincent umutoza wungirije wa APR FC.

Umukinnyi Ndahinduka Michel, Kwizera Olivier bagizwe abere ntibahabwa ibihano. Ibihano byamenyeshejwe abo bireba n’abo byafatiwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Mata 2015.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo