Abatandukanye bemereye Rayon Sports akabakaba miliyoni 9 nitsinda APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.04.2019 saa 07:53

Mu gihe habura amasaha atageze kuri 48 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amacyeba Rayon Sports na APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018-19, Rayon Sports yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma aho nta kibazo cy’imvune ifite abakinnyi bose barahari bakaba bashyiriweho akabakaba miliyoni 9 nibaramuka batsinze uyu mukino.

Iyi myitozo yabaye uyu munsi ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe saa 15:30’ mu Nzove, yayobowe n’umutoza mukuru Robertinho. Ni myitozo yibanze mu guhererekanya umupira bawutindana no gushyira igitutu kuwo bahanganye mu gihe aba ari we ufite umupira.

Iyi myitozo kandi habayeho igice cyo gukina batera mu izamu aho ba myugariro na bakina hagati bitezwe kuzabanza mu kibuga bari bahanganye na ba rutahizamu bazaba bashakira iyi kipe ibitego.

Mu myitozo y’uyu byagaragaye ko rutahizamu Da Silva w’umunya Brazil ashabora kutazifashishwa kuri uyu mukino kuko igice kinini cy’imyitozo yakimaze hanze, abanyamahanga batatu bashobora kuzifashishwa ni Kakule Mugheni Fabrice, Donkor Prosper na Michael Sarpong.

Nyuma y’iyi myitozo habayeho inama nto yahuje abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho banabemereye agahimbazamusyi gatubutse aho bashyiriweho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 8 ibihimbi magana 9 mirongo 50(8950000frw) aho buri mukinnyi azatwara ibihumbi 358000.

Aya mafaranga yatanzwe harimo miliyoni 2 n’ibihumbi 500 ikipe yashyizeho (ibihumbi 100 kuri buri mukinnyi) nk’agahimbazamusyi.

MK Card nayo yatanze ibihumbi 100 kuri buri mukinnyi ,Fan Base ya Rayon Sports yatanze miliyoni n’igice ,Blue Winners Fan Club yatanze ibihumbi 700 ,Thadeo wo muri Blue Family yemeye kuzishyura aba bakinnyi nibaramuka batsinze aho buri gitego azacyishyura ibihumbi 50 kuri buri mukinnyi (niyo batsinda 5-4 azashyira buri gitego cya Rayon Sports ibihumbi 50).Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports, Ruhamyambuga Paul nawe yashyizeho miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Tanga igitekerezo