Abasifuzi bo muri Botswana bazasifura umukino w’Amavubi na Mozambique

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.06.2016 saa 13:53

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” yamaze kwemeza ko abasifuzi batatu bo muri Botswana bazayobora umukino w’Amavubi na Mozambique taliki 04 Kamena 2016 mu gushaka itike ya CAN 2017.

Joshua Bondo uzaba ari musifuzi wo hagati afite w’imyaka 38 akaba yaranakinnye umupira w’amaguru ariko muri 2001 akinjira mu by’ubusifuzi nyuma yo gutongana bikomeye n’umusifuzi wari wabasifuriye nabi, ahita afata icyemezo cyo kujya kwiga gusifura. Bondo yatangiye gusifura ku rwego mpuzamahanga muri 2007.

Bondo ari mu basifuye imikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, yasifuye umukino wa Tunizia na Nigeria (1-1) n’uwa Cote d’Ivore na Cameroun (3-0) muri ¼ .

Joshua Bondo si ubwa mbere asifuriye Amavubi
Joshua Bondo si ubwa mbere asifuriye Amavubi

Urubuga “soccerpunter.com”, rugaragaza ko Bondo azaba asifuye ku nshuro ya gatatu umukino w’ Amavubi nyuma yo gusifurira Amavubi atsinda Eritrea ibitego 3-1 taliki 15 Ugushyingo 2011 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2014 n’uw’Amavubi yatsinzemo Libya ibitego 3-0 taliki 02 Kanama 2014 mu gushaka itike ya CAN 2015.

Umusifuzi wa mbere wo ku ruhande ni Oamogetse Godisamang w’imyaka 39 naho umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande ni Meshack Medupi w’imyaka 40 y’amavuko naho umusifuzi wa 4 azaba ari Tshepo Mokani Gobagoba. Michael Wambura wo muri Tanzania ni we uzaba ari komiseri w’uyu mukino.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo