Abanyarwanda nibo bazasifura umukino wa Madagascar na Senegal

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.10.2015 saa 07:33

Umusifuzi w’umunyarwanda Munyemana Hudu azayobora umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Isi uzahuza Madagascar na Senegal.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ryemeje ko itsinda ry’abasifuzi b’Abanyarwanda bayobowe na Munyemana Hudu bazayobora umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2018 uzahuza Madagascar na Senegal tariki ya 13 Ugushyingo 2015 kuri Mahamasina Municipal Stadium i Antananarivo.

Munyemana Hudu, umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2001 azaba yungirijwe na Simba Honore (mpuzamahanga kuva 2011) na Bwiliza Raymond Nonati (2012). Umusifuzi wa kane kuri uyu mukino azaba ari Hakizimana Louis. Madagascar igeze mu ijonjora rya kabiri isezereye Centrafrica ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

munyemanahudu

Ishimwe Claude niwe musifuzi w’Umunyarwanda waherukaga gusifura umukino mpuzamahanga mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Isi wahuje Ethiopia na Sao Tome & Principe tariki ya 11 Ukwakira 2015.

Ubwo Madagascar izaba yakira Senegal, Amavubi azaba ari muri Tuniziya gukina na Libya [umukino wimuwe kubera impamvu z’umutekano muke uri muri Libya] kuri Taieb Mhiri Stadium mu mujyi wa Sfax.Uyu mukino uzayoborwa n’Umunya Senegal Diedhiou Malang afashwa na Djibril Camara na Samba El Hadji Malick naho Kane Falou Galasse abe umusifuzi wa kane.

Malang yavutse mu 1973 aba umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2008. Uyu musifuzi niwe wayoboye umukino ubanza w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2015 u Rwanda rwatsinzwemo na Congo ibitego 2-0.Umukino wo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2015 uyoborwe n’abasifuzi bo muri Djibouti.

Aya makipe yaherukaga guhura mu 2014 mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cyabereye muri Guinea Equatorial nabwo bakinira muri Tuniziya utozwa na Casa Mbungo Andre banganya 0-0, Amavubi yabasezerereye i Nyamirambo ku bitego 3-0 bya Dady Simeon Birori.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo