Abanyarwanda nibo bazasifura umukino wa CAF Champions League muri Algeria

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.02.2019 saa 10:41

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje abasifuzi bazayobora imikino ya CAF Champions League.

Itsinda ry’abasifuzi bane b’abanyarwanda riyobowe na Hakizimana Louis, ryahawe gusifura umukino uzahuza Jeunesse sportive Saoura yo muri Algeria na AS Vita Club yo muri RDC.

Kuwa Kabiri no kuwa gatatu w’icyumweru gitaha nibwo hazakinwa imikino y’umunsi wa kane w’amatsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ‘CAF Champions League’.

CAF yemeje ko abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis bazasifura umukino uzahuza JS Saoura na AS Vita Club

Mu mikino ikomeye iteganyijwe harimo uzabera kuri Stade 20 Août 1955 iri mu Mujyi wa Béchar muri Algeria wo mu itsinda ‘D’ benshi bita iry’urupfu kuko ririmo Al Ahly yo mu Misiri, Simba SC yo muri Tanzania, Jeunesse sportive Saoura yo muri Algeria na AS Vita club yo muri RDC.

Akanama gashinzwe abasifuzi muri CAF kemeje ko uyu mukino uzakirwa na JS Saoura uzayoborwa n’abasifuzi bane b’abanyarwanda bayobowe na Hakizimana Louis uzaba uri hagati mu kibuga, akazafatanya na Hakizimana Ambroise na Justin Karangwa bazaba bari ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Abdul Karim Twagirumukiza.

Iri tsinda ‘D’ riyobowe na Al-Ahly yo mu Misiri ifite amanota arindwi, AS Vita Club iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane, Simba SC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu naho JS Saoura iri ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Tanga igitekerezo