Abanyarwanda bakina mu mahanga bitwaye bate mu mpera z’icyumweru ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.04.2019 saa 15:00

Impera z’icyumweru twasoje zagaragayemo umusaruro utandukanye ku makipe akinamo abanyarwanda hanze mu gihe kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, we yahawe ikarita itukura. Dore uko bamwe muri bo bitwaye mu makipe yabo:

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere akinira Sporting Kansas City

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, Sporting Kansas City ya Rwatubyaye Abdul yanganyije na New England Revolution ibitego 4-4 mu mukino w’umunsi wa 10, ukaba uwa munani wa shampiyona ya Major League Soccer muri Western Conference ku makipe yombi.

Rwatubyaye yakinnye umukino we wa kabiri, ukaba uwa mbere yari atangiye muri iyi kipe yamuguze muri Gashyantare, aho yasimbuwe ku munota wa 90+1’ na Nicolas Hasler. Sporting Kansas City kuri ubu iri ku mwanya wa munani n’amanota 10, irushwa amanota 13 na Los Angeles FC ya mbere n’amanota 23 mu mikino 10.

Haruna Niyonzima yahawe ikarita itukura

Ku wa Gatandatu, Simba SC ikinamo abanyarwanda, Meddie Kagere na Haruna Niyonzima, yatsinze Biashara United ibitego 2-0, ikomeza gusatira Yanga SC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Mu gihe Haruna Niyonzima yavuye mu kibuga ku munota wa 71 amaze guhabwa amakarita abiri y’umuhondo, Kagere Meddie we yasimbuwe na Hassan Dilunga ku munota wa 74. Ibitego byombi byatsinzwe na John Raphael Bocco.Simba SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 69 mu mikino 27 imaze gukina mu gihe Yanga SC ya mbere ifite amanota 74 mu mikino 32.

AFC Tubize ya Nirisarike Salomon ikomeje gutsindwa

Ku wa Gatanu, AFC Tubize ya Nirisarike Salomon, yakinnye umukino w’umunsi wa gatandatu mu itsinda B mu mikino bishakamo ikipe izamanuka mu cyiciro cya gatatu, itsindwa na Roeselare ibitego 4-0, Ibi byatumye AFC Tubize ikomeza kuza ku mwanya wa nyuma n’amanota 17 mu makipe ane mu gihe Leuven iyoboye n’amanota 28.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad yabonye intsinzi

Mu guhatanira umwanya wo gukina Europa League mu Bubiligi, Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, ku wa Gatandatu yatsinze Union Saint Gilloise ibitego 3-2. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino. Ikipe ye kuri ubu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi mu mikino itandatu mu gihe itsinda riyobowe na Kortrijk ifite amanota 15.

Buildcon FC ya Usengimana Faustin yongeye gutakaza amanota

Buildcon FC ya Usengimana Faustin na Nshimirimana David, yongeye gutakaza amanota muri Zambia, inganya na NAPSA Stars ibitego 2-2 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu.

Iyi kipe iracyari iya kabiri mu itsinda B n’amanota 24 mu mikino 13 mu gihe Green Eagles ya mbere ifite amanota 28 mu mikino 14.

Tuyisenge Jacques yafashije Gor Mahia gukomeza kuyobora shampiyona

Gor Mahia ikinamo umunyarwanda Tuyisenge Jacques yatsinze Tusker FC ya Emery Mvuyekure (wabanje hanze) ibitego 2-0 ku wa Gatandatu, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu ku ikipe ya kabiri iyikurikiye. Tuyisenge Jacques yatsinze igitego kimwe muri uyu mukino.

Gor Mahia ifite ibirarane bibiri, yahise igira amanota 55 ku mwanyaw a mbere mu gihe Sofapaka ikinamo Mico Justin iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49 nyuma yo kunganya na Mathare United ibitego 2-2 mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru.

AFC Leopards ikomeje kwitwara neza

Iyi kipe itozwa na Casa Mbungo André ikomeje kwitwara neza mu gihugu cya Kenya, aho ku wa Gatandatu yatsinze Bandari FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona.

Ingwe nk’uko bakunze kuyita, inakinamo myugariro Kayumba Soter n’umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’(bombi babanje mu kibuga) kuri ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 34 mu mikino 25.

Tanga igitekerezo