Abanyamuryango n’abakinnyi ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.04.2019 saa 08:11

Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 ,Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abanyamuryango bayo bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde rwashyizwe hanze na Rayon Sports, abakinnyi 12 n’abanyamuryango 5 nibo bamaze kumenyekana nk’abanyamuryango ba Rayon sports baburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ibi ariko ntibibuza ubuyobozi bw’iyi kipe gukomeza gukora ubushakashatsi hashakishwa abandi banyamuryango b’iyi kipe baguye muri Jenoside.

Ikipe ya Rayon Sports mu myaka ya 1990

Dore urutonde rw’abanyamuryango ba Rayon Sports bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  muri Mata 1994:

Abari abakinnyi:

1.Murekezi Raphael Alias Fatikaramu.
2.Munyurangabo Rongin
3.Bosco (Mwene Ruterana)
4.Kirangi
5.Misili
6.Abba
7.Rutabingwa
8.Kalisa
9.Kayombya Charles
10.Mazina
11.George
12.Nyirirugo Antoine
Abari muri komite ya Rayon Sports:
1.Mujejende Benoit
2.Agronome Janvier
3.Kayombya Selesi
4.Munyamasheke
5.Viateur

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo