Abanya-Oman barashaka gushinga ishuri rya ruhago mu Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.05.2018 saa 00:01

Abagize ishuri rya Exellence Sports Academy ryo muri Oman bari baje mu Rwanda ku bufatanye n’ihuriro Ijabo ryawe Rwanda, basoje urizinduko biyemeje gufasha iterambere ry’umupira w’abana mu Rwanda

Intumwa zari zimaze iminsi mu Rwanda ziturutse mu gihugu cya Oman, by’umwihariko ishuri ryigisha umupira ryitwa Excellence Sports academy, ryamaze gusoza uruzinduko mu mpera z’iki cyumweru zisubira muri Oman.

Sheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo ryawe Rwanda, yatangaje ko bimwe mu bintu by’ingenzi bumvikanye, harimo kuba bakwagura ubufatanye, harimo no kuba bashyira ishami ry’ishuri ryabo mu Rwanda.

Yagize ati “Twaganiriye ingingo nk’eshanu, iya mbere ni ubufatanye bwazaranga Excellence Sports Aacdemy n’Ijabo ryawe Rwanda, icya kabiiri ni ugufungura centre ikaba ishami mu Rwanda ikajya mu ihuriro ry’Ijabo ryawe Rwanda”

“Iya gatatu ni ugufasha ihuriro gukora aya ma centres kujya akora imikino ihoraho imeze nka Shampiona, iya kane ni ukohereza abantu bahugura abatoza mu gutoza abana batoya, iya gatanu ni ugutangiza gahunda yo gusurana, ku buryo nk’ikipe y’Ijabo ryawe Rwanda yajya gusura iyo muri Oman cyangwa iyo muri Oman igasura u Rwanda

Yakomeje agira ati “Twakoze imbanzirizamushinga, ubwo bazagenda babisuzume ubundi hashyirweho uburyo bwo kuvugana uko twabisinya bigatangira gushyirwa mu bikorwa, twe dushobora kujyayo cyangwa bo bakaza.”

Iri tsinda mu ruzinduko rw’iminsi itanu basuye ibigo byigisha abana umupira w’amaguru by’i Musanze na Rubavu, basura ibigo byo mu ntara y’Amajyepfo na Kigali, ndetse banagirana ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Izi ntumwa zo muri Oman zari ziyobowe na Said Nasser Abdullah Al Kindi, Umuyobozi wa Excellence Sports Academy, akaba yaraherekejwe n’abandi banyamuryango ba Excellence Sports Academy barimo Abdul Rahim Sleyim Salmeen Al Hajri, Sulaiman Khamis Salim Al Obaidani ndetse na Majid Sulaiman Salim Al Wahaibi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo