Abandi bakinnyi babiri bakomeye ba Rayon Sport bashobora kuyisohokamo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.07.2017 saa 23:40

Nyuma ya Nshuti Dominique Savio wamaze gusinyira AS Kigali na Masudi Djuma wasezeye ku mirimo ye, ubu noneho umurundi Kwizera Pierrot na Manzi Thierry na bo biyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe.

Nk’uko aba basore babitangaje bavuze ko nta gihundutse nabo mu mwaka w’imikino wa 2017/2018 batazaba bakibarizwa muri iyi kipe.

Ku ruhande rwa Kwizera Pierrot avuga ko afite amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda amwifuza akiri ibanga kugeza ubu, gusa ngo igisigaye ni uko agomba kumvisha ubuyobozi bwa Rayon Sports ko igomba kumureka akagenda kuko akibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Manzi Thierry na Kwizera Pierrot

Ati“Ubu sinavuga ngo nzaba mpari cyangwa sinzaba mpari, gusa kubwanjye uyu numvaga ari wo mwaka wanjye wa nyuma mu Rwanda, nagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports tunatwarana ibikombe ariko numvaga igihe kigeze. Amakipe arahari ariko hasigaye ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bunyemerera kuko ndacyabafitiye umwaka, gusa nizeye ko bazanyemerera.”

Manzi Thierry we avuga ko nta kipe n’imwe baravugana ko yabanje kurangiza akazi yari afitiye Rayon Sports, gusa yemeza ko ubu yiteguye kuvugana n’uwo ari we wese wamwifuza, ndetse anemeza ko bishoboka cyane ko yasohoka muri Rayon Sports.

Ati” Ubu ku mugaragaro mvuye mu kazi kabo neza, ubu noneho niteguye kuvugana n’uwo ari we wese wanyifuza, si Rayon Sports gusa kuko ikipe izaza itanga ibyo nifuza nzayisinyira. No hanze arahari ariko nabihariye umpagarariye(Agent), ntegereje icyo azambwira.”

Kwizera Pierrot yari yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2015 avuye mu ikipe ya Simba yo muri Tanzania naho Manzi Thierry we amaze muri iyi kipe imyaka ibiri kuva avuye mu ikipe ya Marines.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo