Abakurikiranweho guteza icuraburindi muri Sitade ya Huye mu rukiko

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.02.2016 saa 15:02

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatangiye kumva ubushinjacyaha ku birego Rwabidadi Aimable ndetse n’ushinjwa kumukingira ikibaba Mbabarempore de Leon akurikiranweho.

Rwabidadi akurikiranweho kugavura amafaranga yari yagenewe kugura mazutu ari na cyo gifatwa nk’imvano yatumye umuriro ubura iminota 12 kuri Sitade ya Huye, ubwo ikipe y’igihugu ya Ethiopia yakinaga n’iya cameroun.Mbabarempore wari wahawe ikiraka cyo gukurikirana moteri yakodeshwejwe ngo itange ubufasha ashinjwa kumukingira ikibaba.

huyeumwijima

Guy Rurangayire, umukozi muri MINISPOC, na we akurikiranyweho kugira uruhare muri iki cyaha ariko we ntabwo ari mu bitabye urukiko uyu munsi kuko ubushinjacyaha butamusabiye gufungwa by’agateganyo kandi urubanza rw’uyu munsi rukaba rwari urw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwavuze ko Rwabidadi yakoze icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bikaza kubyara n’ibindi byaha byateye intugunda zikomeye muri rubanda.Umushinjacyaha yavuze ko inyerezwa ry’ayo mafaranga ryanatumye igihugu kikagarara nabi, asaba urukiko gukurikirana abaregwa bafunzwe kuko icyaha bakurikiranweho gikomeye.

Rwabidadi we yireguye avuga ko ikibazo cyateye icuraburindi gihabanye no kubura k’umuriro; avuga ko ibura ry’umuriro ryaturutse ku myiteguro idahwitse y’iyi sitade.Yavuze kandi ko n’ikibazo cy’atashoboye kucyumvikanaho n’inzego zo mu ntara akanavuga ko uko kutumvikana bishobora kuba ari cyo cyatumye azira icyo yita akarengane.

Yagize ati “Nakunze kubereka ko imyiteguro n’imiterere ya tekinike idahwitse ahubwo aho kubyumva bakandakarira.”Yitabaje kandi ibyasohotse mu kinyamakuru Izuba Rirashe aho Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, nawe yagaragaza ko ibura ry’umuriro kuri sitade ya Huye ryari ryatewe n’ikibazo cya tekikinki ritatewe no kwibwa kwa mazutu.

Abunganira Rwabidadi mu mategeko bagaragaye mu rukiko ari 2; bose bagaragaza ko ibura ry’umuriro wabuze mu gihe cy’iminota 12 ntaho rikwiye guhuzwa n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta.Mé Munyemana Gatsimbanyi Pascal n’umukiriya we bemeza ko umuriro wabuze mazutu ihari kandi bakavuga ko bitari gushoboka ko iyo ikibazo kiba mazuti yashize kitari gukemuka mu minota 12 gusa.

Mu ijwi rirerire yagize ati “Ibyo muvuga ni ibintu n’ubu twagerageza tukamenya niba ari byo. Tukamenya niba igihe byari kumara niba koko ikibazo cyari mazutu. Nta kuntu umuriro wabura ngo umuntu aze arebe ibibaye, maze ngo afate amajerekani 13 ajye kuri sitasiyo ya mazutu, maze ngo ayitegereze noneho ngo anagaruke ayisukemo byose bifate iminota 12 gusa.”Avuga ko n’ubwo atari umutekinisiye ngo n’iyo ushyize mazutu mu modoka habaho umwanya wo gutegereza ko ikinyabiziga gishyuha, ku bw’ibyo akavuga ko asanga kuvuga ko moteri yakijwe nyuma yo kujya kugura indi mazutu ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Mbabarempore de Leo ushinjwa ubufatanyacyaha no guhishira, ashinjwa kutamenyekanisha ko hashobora kubaho ikibazo kandi byari mu nshingano ze, we yireguye avuga ko gushyiramo mazutu atari byo yagombaga kureba kuriyo mashine yari yakodeshehwe.Avuga ko yari yabasobanuriye ibyo moteri ikeye kugira ngo ibashe gukora ndetse akavuga ko moteri na yo yagize ikibazo mu bihe 2; ubwa mbere bitewe n’ikibazo cya tekiniki, ikongera ubwa kabiri bitewe n’uko mazutu yari ishizemo ariko akavuga na bwo mazutu yari ihari ariko iteretse.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo