Abakunzi ba Mukura bo mu Bubiligi bayishyikirije inkunga n’ibikoresho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.12.2017 saa 01:43 |

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, abakunzi ba Mukura baba mu Bubiligi bashyikirije ubuyobozi bwayo ibikoresho n’inkunga bakusanyije yo gushyigikira ikipe yabo.

Ni inkunga yagejejwe k’umuyobozi wa Mukura Nizeyimana Olivier , itangwa na Bwana Nduhungirehe Olivier, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi aherekejwe na Uwibajije Sylvestre waje ahagarariye Diaspora ya Mukura mu Bubiligi.Hari kandi n’uwahoze akinira Mukura mu izamu mu myaka ya za 70-80  akaba n’umukunzi wayo witwa Kinyango André.

Oiivier Nduhungirehe (wa kabiri iburyo) , umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ni umwe mu bazanye ibi bikoresho

Ibi bikoresho bagejeje ku muyobozi wa Mukura ni : Imipira 20,Projecteur nini, imyenda 28 y’ikipe nkuru, imyenda 14 y’ikipe nto, igare rya siporo, Frigo ebyiri zimukanwa na Televiziyo nini ya Philips.Ibi byose bifite agaciro k’ibihumbi 3600 by’Amayero, ndetse ibyinshi byaguzwe n’umufana uba mu Budage witwa Lumumba.

Diaspora yo mu Bubiligi yanahaye ubuyobozi bwa Mukura inkunga ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 (1,5000,000frw). Mu busanzwe abakunzi ba Mukura baba ku mugabane w’u Burayi bahagarariwe na BIZIMANA Alphonse.

Tanga igitekerezo na Facebook

One thought on “Abakunzi ba Mukura bo mu Bubiligi bayishyikirije inkunga n’ibikoresho

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App