Abakinyi b’Amavubi 18 bazakina na Afurika y’Epfo U23 bamenyekanye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.07.2015 saa 07:46

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Johnathan Brian McKinstry yamaze gutangaza abakinnyi 18 bazakina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda n’ikipe y’abatarengeje imyaka y’Afurika y’Epfo kuwa kabiri mu mujyi wa Johannerburg.

Umukino uzahuza Afurika y’Epfo n’u Rwanda uzabera kuri Sitade ya Universite ya Johannersburg saa 15:00 kuwa Kabiri tariki 28/07/2015.

Uyu mukino uri mu rwego rwo gufasha umutoza gutegura ikipe izakina igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) kizabera mu Rwanda mu 2016.

Nyuma y’umukino wa Afurika y’epfo, Amavubi azerekeza mu Ecosse ku itariki 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino igera muri itatu ya gicuti n’amakipe yo mu kiciro cya mbere muri icyo gihugu, biteganyijwe ko ikipe izagaruka mu Rwanda ku itariki ya 17 Kanama mu rwego rwo kwitegura CHAN n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

DSC_4948

Uyu mwiherero uzakurikirwa n’imikino ibiri ya gicuti mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeli aho Amavubi ashobora gukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Congo Brazzaville mu gutegura umukino wa kabiri w’amajonjora mu itsinda H na Ghana uzabera i Kigali tariki ya 4 Nzeli 2015.

Nyuma yo gutsinda Mozambique, u Rwanda ni urwa kabiri mu itsinda H rukurikiye Ghana izigamye ibitego bitandatu bakanganya amanota atatu.

Delegasiyo y’ikipe y’igihugu irerekeza Johannersburg kuwa mbere tariki 27/07/2015 n’indege ya RwandAir saa 18:00. Ikipe y’igihugu irakomeza imyitozo kuri iki cyumweru no kuwa Mbere mu masaha ya mugitondo guhera saa tatu.

Urutonde rw’abakinyi :

Abanyezamu : Olivier Kwizera na Eric Ndayishimiye

Ab’inyuma : Celestin Ndayishimiye, Fitina Omborenga, Jean Marie Rukundo, Faustin Usengimana, Amani Uwiringiyimana na Fabrice Twagizimana

Abo Hagati : Amran Nshimiyimana,Tumaini Ntamuhanga, Innocent Habyarimana, Amini Muzerwa, Kevin Muhire, Savio Dominique Nshuti na Jacques Tuyisenge.

Abi’Imbere : Dany Usengimana, Isaie Songa na Ernest Sugira

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo