Abakinnyi Rayon Sports izajyana muri Cameroun

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.02.2015 saa 08:25 |

Ikipe ya Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu yerekeza muri Cameroun gukina na Panthère du Nde mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.

Iyo kipe y’i Nyanza ibarizwa ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iragenda idafite rutahizamu wayo Sina Jérôme yavanye muri Police FC mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu mukinnyi ngo yagiye muri Rayon mu buryo butemewe n’amategeko agenga igurisha ry’abakinnyi bikaba bivuze ko kumukinisha mu marushanwa y’igikombe cy’Afurika byaba ari ukwikururira ibihano by’shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.

” Imyitozo yagenze neza, abayobozi batubaye hafi banadutera inkunga ishoboka, hari icyizere ko dushobora kwitwara neza muri Cameroun.” Sosthene aganira n’abanyamakuru.

” Umukinnyi Sina Jerome kubera ikibazo cy’ibyangombwa ntabwo tujyana na we, tuzajya tumwifashisha muri shampiyona, naho Alype we yavuye mu myitozo aragenda ntabwo tuzi ibye.”

rayon

Umutoza wa Rayon Sports Habimana Sosthene yagize ati :” Kapiteni Fuadi Ndayisenga yakoze imyitozo, ariko ntabwo aramera neza, tuzamenya ibye neza muri iyi minsi 2 isigaye.”

Kwizera Pierrot ukina hagati Rayon Sports  iherutse gusinyisha amasezerano y’umwaka n’igice ari iwabo mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye kurwaza umubyeyi we.

Rayon Sports irahaguruka i Kigali ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu . Umukino ubanza hagati ya Rayon na Panthère uzabera i Douala.

Abakinnyi ba Rayon Sports bagiye kujya muri Cameroun

Abanyezamu

1.Bikorimana Gerard

2.Ndayishimiye Eric

Ab’inyuma

3. Imanishimwe Emmanuel

4. Manzi Sincere Huberto

5. Kanamugire Moses

6. Niyonkuru Vivien

7. Tubane James

8. Usengimana Faustin

Abo hagati

9. Havugarurema Jean Paul

10. Ndatimana Robert

11. Ndayisenga Fuadi

12. Irambona Eric

13. Uwambazimana Léon

14. Bizimana Djihad

15. Hategekimana Aphrodis

Abataha izamu

16. Otema Peter

17. Lomami Frank

18. Muganza Isaac

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App