Abakinnyi batanu ba APR FC barimo Muhadjili ntibakina n’Amagaju FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.02.2019 saa 00:01

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi batanu iyi kipe izaba idafite ubwo hazaba hasubukurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho bagomba kwakirwa n’Amagaju FC kuri uyu wa Mbere i Nyamagabe.

Nk’uko bitangazwa n’ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri wabatsindiye ibitego bitanu mu mikino ibanza, arwaye Angine itazatuma akina uyu mukino uzabera i Nyagisenyi.

Undi mukinnyi utazakina uyu mukino ubanziriza iyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC ni kapiteni Mugiraneza  Jean Batiste Miggy ugifite ikibazo cy’umutsi wo mu itako n’ubwo yari yakinnye igice cya mbere cy’umukino wa gicuti batsinzemo Gasogi United kuwa kabiri.

Hakizimana Muhadjili

Aba bombi, bariyongeraho kandi umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves urwaye malariya, rutahizamu Sugira Ernest na we ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Ntaribi Steven nawe uvunikiye mu myitozo ya nimugoroba ku wa Gatandatu, aho bivuze ko Ntwari Fiacre ari we uzatangira mu izamu rya APR FC.

Amagaju FC yo azakina uyu mukino adafite Biraboneye Aphrodice ufite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina.  APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35 mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 8. Mu mikino ibanza, APR FC yatangiye shampiyona itsinda Amagaju FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Savio Dominique.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 16 wa shampiyona

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019

Amagaju FC vs APR FC (Nyagisenyi)
Espoir FC vs Gicumbi FC (Rusizi)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)
Kuwa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019

Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare)
Police FC vs AS Muhanga (Stade Mumena)
Rayon Sports FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Marines FC (Nyamata)
Kuwa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019

SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)

Tanga igitekerezo