Abakinnyi bane n’umutoza bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.04.2018 saa 17:59

Nubwo bamwe muri aba bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi n’amakipe anyuranye mu Rwanda nk’abanyarwanda ariko ngo ntibari bujuje ibisabwa byose biteganywa ngo bagire ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uyu munsi ku wa mbere nibwo Lomami Marcel, murumuna we Lomami Andre, Peter Otema (wari wariswe Peter Kagabo), Ciza Mugabo Hussein Jimmy Mbaraga na Kagere Meddie bakiriye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Abahawe ubwenegihugu

Byatangiriye ku kibazo cyazamutse mu 2014 aho benshi mu bakinnyi b’abanyamahanga bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi y’umupira w’amaguru nk’abanyarwanda bambuwe ubwenegihugu bishyizwemo ingufu na FERWAFA yari imaze kubizira.

CAF yari imaze guhana Amavubi y’u Rwanda kubera gukinisha umunyeCongo Daddy Etekiama ku mukino wa Congo Brazza Amavubi ahita avanwa mu makipe ahatanira kujya muri CAN

Lomami Marcel (Ibumoso) n’umuvandimwe we Lomami Andre Fils (Iburyo)

Ikigo kibishinzwe cyatangaje ko aba bakinnyi bose bakiniye Amavubi nta bwenegihugu bw’u Rwanda bafite, nubwo bakinaga nk’abanyarwanda, ndetse barimo n’uwabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti.Byarababaje, ndetse binababaza cyane abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabakoresheje nk’abenegihugu, umumaro wabo urangiye ntiribafashe guhabwa ubwo bwenegihugu.

Bamwe muri aba bakinnyi cyangwa bahoze ari bo bahise batangira kuzuza ibisabwa ngo babone ubwenegihugu. Kagere Meddie (Gor Mahia) ufite umugore w’umunyarwanda wanakiniye Amavubi ari mu bujuje ibisabwa. Gusa kuri uyu wa mbere ubwo barahizaga abayujuje bahabwa ubwenegihugu ntiyabashije kubonekera igihe kubera urugendo ngo azarahizwa kuwa gatatu mu karere ka Gasabo.

Mushingirwa Kibengo Jimmy (Ibumoso) uzwi nka Jimmy Mbaraga na Peter Otema (iburyo) ubu ni abanyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda

Abandi bahawe ubwenegihugu uyu munsi ni Lomami Marce (umutoza muri Rayon) Lomami Andre (Kiyovu), Peter Otema wari wariswe Peter Kagabo ubu ukinira Musanze FC na Ciza Hussein (Mukura).

Bamwe muri aba bakinnyi, nka Peter Otema ukomoka muri Uganda, mu buryo budasobanutse kandi bakinaga nk’abanyarwanda banafite indangamuntu z’u Rwanda ‘bashakishirijwe’ n’abayobozi b’amakipe bafatanyije n’ab’inzego z’ibanze.Aba banyamupira baherewe rimwe ubwenegihugu n’abandi bantu 95 bose hamwe basabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Cyiza Hussein arahira ko azakurikiza amategeko yose y’u Rwanda

Mu bihe bishize, ibi kandi byakorewe abakinnyi benshi bavaga i Burundi, Congo na Uganda bagakinira amakipe nka Mukura, Amagaju, Espoir, Musanze, Etincelles n’izindi… zakinishije abakinnyi batari bacye bafite indangamuntu z’u Rwanda kandi ari abanyamahanga.

Abahawe ubwenegihugu muri rusange

Ibi byari byarahereye mu ikipe y’igihugu Amavubi yazanaga abakinnyi benshi bakitwa abanyarwanda bagaserukira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga, kugeza Amavubi abihaniwe mu 2014 kuri Daddy Etekiama.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo