Abakinnyi babiri ba Rayon Sports ku rutonde rw’abashakwa na APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 19.05.2018 saa 09:01 |

Umwaka utaha w’imikino APR FC irifuza gukora ibishoboka byose igatwara igikombe cya shampiyona bigatuma ibasha kugera kure mu marushanwa yo ku mugabane w’Africa.

Ikaba ariyo mpamvu iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiteguye gukoresha amafaranga atangana nayo yakoresheje mu myaka itandatu ishize, igura abakinnyi bakomeye bazayifasha guhangana ku ruhando nyafurika. Ubu irakora ibishoboka byose ngo igure  abakinnyi bakomeye bazagira aho bayigeza ku ruhando mpuzamahanga umwaka utaha.

Usengimana yamaze kumvikana na APR FC

Mu bakinnyi APR FC ikiri guhatanira igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’amahoro yifuza kugura, barimo bane bakina hanze y’u Rwanda n’abakinnyi bane  bakina imbere mu Rwanda.

Muri aba bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, biravugwa ko Usengimana Danny we byamaze kurangira azaba ari umukinnyi wa APR FC, nyuma yo kuva muri Police FC umwaka ushize w’imikino akerekeza mu ikipe ya Singida United, atanzweho $100 000.

Iyi kipe ya Singida United yaje guhura n’ibibazo bikomeye by’amikoro nyuma yo kutabona amafaranga yose bari biteze mu baterankunga, akaba ariyo mpamvu Usengimana Danny ashobora kugurwa $ 60 000 gusa akagaruka mu Rwanda, kuko bimwe mubyo bari bamwemereye batabashije kubikora.

Kagere Meddy nawe biravugwa ko azaza muri APR FC

Undi mukinnyi APR FC bivugwa ko ibiganiro biri kugana ku musozo ku buryo ashobora kuba ari hafi kuza mu Rwanda, ni Kagere Meddie wa Gor Mmahia uri kugana ku musozo w’amasezerano ye mu ikipe yo muri Kenya. Kagere uherutse kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, APR FC irashaka kumugarura mu rugo, ku buryo nawe bisa nk’aho byamaze gukemuka akazaza muri APR FC muri iyi mpeshyi.

Niyonzima Haruna ni kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba amaze imyaka 6 avuye mu Rwanda ajya gukina muri Tanzania.

Niyonzima ashobora kugaruka mu Rwanda muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 6 muri Tanzania.Uyu mukinnyi wakiniye APR FC imyaka ine hagati ya 2007 na 2011, yamaze kumvikana n’APR FC kugaruka aha mu Rwanda, ariko igisigaye ni uko APR FC yakumvikana na Simba SC uyu musore akinira.

Uretse aba bakinnyi bakina imbere bashaka ibitego, APR FC irashaka  kugarura na Emery Bayisenge ukina mu cyiciro cya kabiri muri Maroc.

Emery Bayisenge ashobora kugaruka muri APR FC

Mu bakinnyi bane bakina imbere mu gihugu APR FC yifuza kugura byihuta muri iyi mpeshyi, harimo abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Manishimwe Djabel (Bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC kuzasanga Nshuti Savio) na Ange Mutsinzi we akaba agishidikanya kujya muri iyi kipe, n’ubwo nawe APR FC ibona hari icyo yakongera muri iyi kipe.

Djabel na Mutsinzi Ange ba Rayon Sports barifuzwa cyane na APR FC, Djabel ashobora kuba yaramaze kwemeranya n’iyi kipe y’ingabo

Umukinnyi Kalisa Rachid wa Kiyovu Sport na we ashobora kujya muri APR FC ndetse n’ibiganiro bya mbere byamaze kubaho, aho azaba umusimbura wa Imran Nshimiyimana umwaka utaha, naho Niyonzima Haruna agasimbura umwishywa we Bizimana Djihad warangize gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu bubiligi.

Rachid Kalisa na we ari ku rutonde rw’aberekeza muri APR FC

Uretse Djihad Bizimana wamaze kubona ikipe uzatandukana na APR FC muri uku kwezi kwa gatandatu, APR FC ishobora kurekura abakinnyi barimo Imran Nshimiyimana, Buteera Andrew na Maxime Sekamana umwaka utaha, ari nako izatiza abandi bakinnyi bakiri bato, bakajya gushaka uko bakina ahandi.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App