Abakinnyi babiri ba APR FC ntibafite ibyangombwa byo gukina imikino ya CAF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2018 saa 21:45

Abakinnyi babiri  b’ikipe ya APR FC nibo badafite ibyangombwa byo gukina amarushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo(CAF Confederation Cup).

Abo bakinnyi ni abakinnyi APR FC iherutse gusinyisha vuba aribo Nshuti Dominique Savio na Iranzi Jean Claude batarabona ibyangombwa byo gukinira iyo kipe.

Savio ntazakina imikino ya CAF

APR FC izakira ikipe Anse Reunion yo muri muri Seychelles muri “CAF Confederation Cup” Kucyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018 kuri Stade Amahoro i Remera mu mukino ubanza w’icyiciro cya mbere.

Impamvu abo bakinnyi batemerewe gukina uwo mukino ubanza, ni uko abo bakinnyi bohereje ibyangombwa byabo mu ishyirahamwery’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) bakererewe.

Iranzi nawe ntazagaragara ku cyumweru

Iranzi na Nshuti bazaba bemerewe gukina mu gihe APR FC izaba yarenze icyo cyiciro ikerekeza mu kindi muri iryo rushanwa.

Abakinnyi ba APR FC bemerewe gukina uwo mukino ubanza

Abazamu

Kimenyi Yves, Ntaribi Steven na Mvuyekure Emery.

Ba myugariro

Rukundo Denis, Ombolenga Fitina, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Songayingabo Chaffy ndetse na Buregeya Prince.

Abakina hagati

Mugiraneza Jean Baptise bita Migi, Twagizimana Martin Fabrice, Bizimana Djihad, Nshimiyimana Imran, Butera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Sekamana Maxime ndetse na Nkinzingabo Fiston.

Ba rutahizamu

Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Bigirimana Issa, Itangishaka Blaise na Twizerimana Onesme.

Abo bakinnyi babuze ibyangombwa ntabwo bakiniraga APR FC mu mwaka ushize, baguzwe vuba.

Iranzi yavuye muri Zesco United yo muri Zambia yagiyemo avuye muri APR FC mu gihe Savio yavuye muri AS Kigali bananiwe kumvikana.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo