Abakinnyi ba Rayon Spotrts bahawe ikiruhuko nyuma yo gutsindwa na APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.02.2019 saa 14:15

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahaye abakinnyi ikiruhuko kingana n’icyumweru badakora imyitozo kugira ngo babashe kwiyakira bazagaruke muri shampiyona bameze neza

Ibi bibaye nyuma yo gutsindirwa na APR FC ku munsi wa nyuma w’igikombe cy’intwari, igitego 1-0, abakinnyi ba Rayon Sports bababajwe cyane no kongera gutsindwa na APR FC igitego 1-0 ku munsi w’ejo Taliki ya 01 Gashyantare 2019, nyuma yo gutsindirwa ku munota wa nyuma ibitego 2-1 mu mukino uheruka wa shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports basuhuza abafana nyuma yo gutsindwa na APR ejo

Aba bakinnyi ba Rayon Sports ntibabashije kwakira neza ibyavuye mu mukino,kuko bishe amategeko ya Fair Play, bahita birukira mu rwambariro aho gutegereza imihango yo guhemba APR FC yabatwaye igikombe cy’Intwari.

Abakinnyi ba Rayon Sports bazagaruka mu myitozo kuwa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, bitegura gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona bazafungura bakira Etincelles FC tariki 19 Gashyantare 2019 kuri stade ya Kigali.

APR FC  imaze kuyitsinda imikino ine muri itanu baheruka gukina, byose bikaba biterwa n’uko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda isigaye yigurishiriza abakinnyi bakomeye aho kubagumana ngo bayifashe kwiyubaka.

Tanga igitekerezo