Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe imishahara batangiye imyitozo bitegura Kirehe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.05.2019 saa 19:17

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cya Nzove bahita bishyuza imishahara yabo.

Nyuma yaho aba bakinnyi basubijwe mu modoka bajyanwa kuri Hotel Matina aho visi perezida wa Rayon Sports  Me Muhirwa Fred akorera akazi ke ka buri munsi.Aho niho bakoreye inama ndende yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00’) isozwa mu ma saa moya n’iminota 15 (19h15’) z’ijoro bijyana na gahunda yo guhemba abakinnyi imishara ya Mata na Gicurasi 2019 bishyuzaga ikipe.

Bimwe mu byavugiwe muri iyi nama ni uko abakinnyi bavugaga ko basanze batakomeza kwitangira ikipe mu gihe nabo ubwabo batabwizanya ukuri kuko ngo harimo abakinnyi bamwe bari barahembwe mu ibanga ndetse bakanabona uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze mu gihe abandi nta mafaranga bahawe.

Nyuma yo guhembwa amafaranga y’ukwezi kumwe muri abiri bishyuzaga arimo Mata na Gicurasi itarasozwa ariko nka Rayon Sports bakaba bahembwa buri tariki 20 z’ukwezi, abakinnyi n’abayobozi bumvikanye ko bagiye kwitanga bagategura imikino ibiri isigaye kugira ngo bayitsinde batware igikombe cya shampiyona. Abakinnyi ba Rayon Sports bemereye abayobozi ko gahunda zigiye gukomeza

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 66 mu gihe APR FC bahora bahanganye iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 28 bose bamaze gukina. Rayon Sports izakina na Kirehe FC tariki 24 Gicurasi 2019 i Nyakarambi mbere yo kwakira FC Marines tariki ya 1 Kamena 2019 kuri sitade ya Kigali hanasozwa shampiyona 2018-2019.

Tanga igitekerezo