Abakinnyi ba Kirehe bahagaritse gukora imyitozo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.05.2019 saa 15:00

Nyuma y’aho abakinnyi bari batangaje ko bazahagarika imyitozo nyuma y’umukino wabahuje na Etincelles Umutoza wa Kirehe yisanze ku kibuga wenyine.

Kuri uyu wa kabiri ku kibuga cy’imyitozo cya Kirehe, umutoza ubwo yari yiteguye gukoresha imyitozo, yisanze ku kibuga wenyine kuko nta mukinnyi n’umwe wigeze ahakandagira nk’uko baheruka kubitangaza.

Abakinnyi ba Kirehe bahagaritse imyitozo

Abakinnyi bose b’ikipe ya Kirehe, mu minsi ishize bandikiye ibaruwa ubuyobozi bayimenyeshako nibadahabwa imishahara y’amezi ane bafitiwe, bazakina umukino wa Etincelles gusa ubundi bagahita bahagarika imyitozo ndetse n’indi mikino isigaye ntibayikine.

Ibaruwa abakinnyi baheruka kwandika

Kugeza ubu ikipe ya Kirehe iuri ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa Shampiyona rw’agateganyo n’amanota 21, ikaba isigaje gukina imikino ine ya Shampiyona mu gihe kuri uyu wa gatanu yagombaga kwakirwa na Mukura VS kuri Stade Huye.

Tanga igitekerezo