Amakipe y’ Afurika y’epfo ari gukurikirana abakinnyi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.08.2014 saa 23:55

Abagabo babiri bashinzwe gushakira abakinnyi Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu aho bari gushaka abakinnyi muri CECAFA Kagame cup.

Umukino wa mbere barebye ni uwahuje Police FC na El Merreikh bakazasubira muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2014 ubwo hazaba hasojwe imikino yo mu matsinda.

CECAFA Kagame cup irimo abakinnyi basaga 280 baturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu kiganiro kigufi aba bagabo bagiranye n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru  bavuze ko bizeye kubona bamwe mu bakinnyi bashobora kujya muri Afurika y’Epfo nubwo bavuze ko batahita batangaza uko babonye CECAFA.

mamelodies

Ku munsi wabo wa mbere mu Rwanda, aba bagabo bari bashimye Mutuyimana Mussa, kapiteni wa Police FC, myugariro wa APR FC Bayisenge Emery kimwe nka Buteera Andrew mu gihe kuri Cyumweru banyuzwe na Nizigiyimana Kharim wa Rayon Sports, Kipre Tche Tche wa Azam na Brian Majwega wa KCCA.

Ubwo hakorwaga ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko iyi mikino itangira, Musonyi Nicholas, Umunyamabanga wa CECAFA yabajijwe impamvu nta bakinnyi benshi bajya mu makipe akomeye nyuma y’iri rushanwa asubiza ko byaba uruhare rw’abakinnyi kwiyerekana cyane ko iyi mikino ica kuri televiziyo mpuzamahanga ya Supersport.

Mu 2012, benshi mu bakinnyi ba Atletico y’i Burundi bayigejeje muri ¼ cy’irangiza babonye amakipe muri Tanzania no mu Rwanda naho uwari umutoza wayo, Kaze Cedric ajya muri Mukura VS.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo