Abakinnyi ba AS Kigali bahawe icyirarane cy’ukwezi kumwe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.10.2016 saa 06:34

Abakinnyi b’ikipe y’umujyi wa Kigali AS Kigali bishyuwe ukwezi kumwe muri abiri bari baberewemo mu mushahara wabo, ariko ayo baguzwe ntibazi igihe bazayabonera.

Ayo mafaranga y’ukwezi kumwe ku bakinnyi ba AS Kigali bayabonye kandi banizezwa ko bazahabwa asigaye mbere y’uko iki cyumweru kirangira.Umwe mu bakinnyi ba AS Kigali utashatse ko amazina ye atangazwa niwe wemeje ko bamaze guhembwa ukwezi kumwe mu gihe bari baberewe amezi abiri.

Abakinnyi ba As Kigali
Abakinnyi ba As Kigali

Abakinnyi bavuye mu yandi makipe baguzwe n’iyo kipe bo bemeza ko batazi igihe bazahabwa amafaranga baguzwe n’ubwo bamaze iminsi babwirwa ko bazabona umushara muri iki cyumweru.

Abakinnyi bari muri AS Kigali bavuye mu yandi makipe ni: Ndoli Jean Claude, Nshutiyamagara Ismael bita Kodo, Ntamuhanga Tumaine, Mubumbyi Bernabe, Mbuyu Twite, Ndahinduka Michel.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo