Abakinnyi ba APR FC banenzwe ubwirasi bakuye muri CHAN 2016

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2016 saa 10:06

Umutoza wa APR FC, Rubona Emmanuel yanenze imyitwarire y’abakinnyi ba APR FC bari mu ikipe y’igihugu yakinnye CHAN 2016 yabereye mu Rwanda abashinja ubwiyemezi n’ubwirasi.

Aya magambo yayavuze nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Mbabane Swallows yo muri Swaziland mu mukino ubanza w’imikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo “CAF Champions League” wabaye ku Cyumweru taliki 14 Gashyantare 2016. Abajijwe impamvu APR FC yakinnye neza mu gice cya kabiri naho mu gice cya mbere igakina nabi, umutoza wa APR FC yavuze ko abakinnyi b’iyi kipe bazanye ubwirasi bakuye muri CHAN 2016.

Rubona yagize ati : “Nibaza ko ari bwa bwiyemezi bwabo ngo bavuye muri CHAN 2016, ariko ubu bwirasi bwabo nabubaciyeho nziko bazitwara neza mu minsi iri imbere“.

Mu bakinnyi 11 babanjemo harimo 5 bari muri CHAN 2016 ari bo Kwizera Olivier, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick na Iranzi Jean Claude.

rubonaemmanuel1Rubona ntiyishimiye imikinire y’abakinnyi be bavuye muri CHAN 2016

Rubona yashimangiye ko bazasezerera Mbabane mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali taliki 27 Gashyantare 2016.Ati “Ikipe mbonye hano ntishobora kumvanamo. Ndabibijeje 100%. Abafana bo bazaze ari benshi, kuko iriya kipe idashobora kumvanamo“.

APR FC ishobora gukina umukino wo kwishyura idafite Ndahinduka Michel wagize ikibazo cy’imvune mu mukio ubanza.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo