Abakinnyi 28 b’Abarundi bazatoranywamo abazajya muri CAN 2019 bamenyekanye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.05.2019 saa 14:01

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri ,umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Intamba mu Rugamba Alain Olivier Niyungeko, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 28 bazatoranywamo 23 azajyana mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri guhera mu kwezi gutaha..

Uru rutonde rwinganjeho abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe, barimo abenshi banyuze muri shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse n’abahakina. Aba barimo Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi, Amiss Cedrick, Kwizera Pierre(Pierrot), Nahimana Shassir, Duhayindavyi Gael, Ndikumana Yamini Seleman wanyuze muri APR FC, n’abandi.

Uru rutonde runagaragaraho abakinnyi basanzwe bazwi cyane nka rutahizamu Saido Berahino wa Stoke City yo mu Bwongereza, cyakora cyo ntirugaragaraho kabuhariwe Fiston Abdul Razak usanzwe akinira JS Kabylie yo muri Algeria.

Urutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe n’umutoza Niyungeko.

1. NAHIMANA Jonathan
2. NDIKUMANA Justin
3. ARAKAZA Mac Arthur
4. RUKUNDO Onésime
5. Moussa Omar
6. NDUWARUGIRA Christophe
7. NIZIGIYIMANA Abdoul Karim
8. HARERIMANA Rachid Léon
9. NSABIYUMVA Frédéric
10. NGANDO Omar
11. NSHIMIRIMANA David
12. DELANYS Valentin Adelin
13. BEMBO Leta Joel
14. KWIZERA Pierre
15. BIGIRIMANA Gaël
16. NDAYISHIMIYE Youssouf
17. DUHAYINDAVYI Gaël
18. NAHIMANA Shassiri
19. SABUMUKAMA Enock
20. SHABANI Hussein
21. AMISSI Mohammed
22. NDIKUMANA Yamini Selemani
23. AMISSI Cédric
24. MUSTAFA Francis
25. BERAHINO Saido
26. Abdoul Fiston
27. MAVUGO Laudit
28. KAMSOBA Elvis
Ikipe y’igihugu y’u Burundi iri mu tsinda B isangiye na Super Eagles ya Nigeria, Syli National ya Guinea cyo kimwe na Barea ya Madagascar. Intamba mu Rugamba zizakina umukino wazo wa mbere w’igikombe cya Afurika ku wa 22 Kamena bahura na Nigeria. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Alexandria.

Tanga igitekerezo