Abakinnyi 16 nibo babonye ITC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.10.2014 saa 12:34 |

Abakinyni  16 nibo babonye  ITC (International Transfer Certificate) binyujijwe muri TMS (Transfer Matching System) yafunguwe kuva tariki 25/08/2014 kugeza tariki 30/09/2014.

Abakinnyi 10 bahawe uruhushya rwo gukina mu makipe yo mu Rwanda naho 6 bemererwa kujya gukina mu makipe abarizwa hanze y’iki gihugu.

Abakinnyi bemerewe gukina mu Rwanda ni: Andre Mazimpaka wavuye muri Vital’O yo mu Burundi yerekeza muri Espoir FC, Miamy Mbakiye yavuye muri Vital’O yerekeza muri Kiyovu Sports, Frank Ndayishimiye yavuye muri Vital’O yerekeza muri ikipe ya Amagaju Fc, Hamadi Ndikumana yavuye muri Vital’O yerekeza muri Espoir FC na Issa Bigirimana yavuye muri Lydia Ludic yo mu Burundi yerekeza muri APR FC.

meddie kagere

Kagere Meddy ni umwe mu babonye ITC imujyana muri Albanie

Abandi ni Yannick Bukebuke yavuye muri Club Etoile de Dieu yo mu Burundi yerekeza muri APR FC, Saaka Beyagala yavuye muri Bright Stars ya Uganda yerekeza muri Sunrise Fc, Kasolo Mustafa yavuye muri Sofapaka yo muri Kenya yerekeza muri Gicumbi Fc, Ahmed Umar yavuye muri Karuturi Sports yo muri Kenya yerekeza muri Gicumbi Fc na Badru Bunkeddeko wavuye muri Mutundwe Lions yerekeza muri Sunrise Fc.

Abasohotse mu makipe yo mu Rwanda berekeza hanze ni; Othieno Deogracious wavuye muri Kiyovu Sports yerekeza muri URA ya Uganda, Medi Kagere wavuye muri Rayon Sports yerekeza muri FK Tirana yo muri Albania, Laudit Mavugo wavuye muri Kiyovu Sports yerekeza muri Vital’O yo mu Burundi na Pekeyake Tuyisenge wavuye muri Kiyovu Sports yerekeza muri Vital’O yo mu Burundi.

Abandi ni Christian Mbirizi wavuye muri Kiyovu Sports yerekeza muri Vital’O yo mu Burundi na Evariste Mutuyimana wavuye muri Kiyovu Sports yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App