Abagore : Scandinavia WFC yanyagiye Rambura bidasubirwaho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.05.2018 saa 08:43

Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bari n’abategarugori kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Scandnavia ikomeje kwerekana ko ishaka gutwara igikombe cy’uyu mwaka ubwo yanyagiraga ikipe ya Rambura WFC ibitego 15 byose ku busa.

Nyuma yo gutsinda ibi bitego byose, ikipe ya Scandnavia iracyanganya na AS Kigali amanota ariko noneho ubu Scandnavia niyo iri imbere kuko irusha AS KIGALI ibitego. Bivuzeko kunganya na AS KIgali gusa iyi kipe y’i Rubavu izahita izamura igikombe.

Scandinavia WFC

Uko imikino yose yagenze muri shampiyona y’abari n’abaterugori : 

Scandinavia WFC 15-0 Rambura WFC
AS Kigali WFC 2-0 Kamonyi WFC
Gakenke WFC 1-2 ES Mutunda WFC
Inyemera WFC 1-0 Bugesera WFC

Mu cyiciro cya Kabiri:

Ndabuc WFC 1-2 Nasho WFC
Rugende WFC 0-1 AS Kabuye WFC

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo