Abagore : Scandinavia FC yatsinze AS Kigali ifata umwanya wa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.04.2019 saa 11:45

Mu mikino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagore, kuri uyu wa mbere  ikipe ya AS Kigali yaraye itsinzwe na Scandinavia FC ibitego 3-0.

AS Kigali kugeza ubu ifite niyo yihariye iyi shampiyona y’abagore kuko ifite ibikombe bitatu ,umwaka ushize w’imikino iyi kipe y’i Rubavu yarazamutse iva mu cyiciro cya kabiri mniyo kipe iba yitezweho guhangana na AS Kigali y’abagore.

Rutahizamu wa Scandinavia Ukwinkunda Jeannette ahanganye na myugariro wa AS Kigali Mukantaganira Joselyne

Umukino wabahuje bwa mbere ntiwahiriye Scandinavia FC kuko yawutsinzwe. Jeannette Ukwinkunda niwe watsindiye Scandinavia igitego cya mbere ku munota wa 37 w’umukino n’aho Mukandayisenga Nadine agutsinda igitego cya kabiri coup franc ku munota wa 60 nyuma y’ikosa umunyezamu Helene wa AS Kigali yari akoze ryo gufata umupira n’intoki hanze y’ikibuga cye.

Nadine Mukandayisenga yongeye atsinda igitego cya coup franc ku munota wa 67 ku ikosa ryakozwe na Maniraguha Louise yari akore Ukwinkunda Jeanette.

Umutoza mukuru wa Scandinavia witwa Bizumuremyi Radjab avuga ko kugira ngo batsinde AS Kigali babigezeho bitewe no kubasaba gukomeza gushyiramo intege no kutadohoka. Ati: “Ibanga nta rindi ni ukudacika intege tugakomeza imyitozo. Ubushize dutsindwa kuri penaliti nabwiye abakinnyi banjye ko turimo twegera intsinzi, ko hari ubwo tuzabageraho tukabatsinda.”

Avuga ko kuba batsinze AS Kigali bitabera impamvu yo kwizera gutwara igikombe ariko ngo bazakomeza bashyiraho umuhati batsinde andi makipe bazahura mu mikino iri imbere.

Bishimiye intsinzi bari barashatse kuva cyera

Shaban Mbarushimana utoza AS Kigali avuga ko ntacyo batakoze kandi ngo ni amahirwe make kuko bageze imbere y’izamu kenshi ariko ntibashobore gutsinda. Ati: “Ntabwo navuga ko hari icyabuze kuko twageragezaga gukina. Twahushije uburyo bw’ibitego ariko uyu munsi ntibyakunze. Ntago mu byukuri navuga ko amahirwe yari ayacu kuri uyu munsi.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Scandinavia yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 24 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21. Aya makipe kandi aracyafite umukino w’ikirarane mbere yuko imikino y’iyi Shampiyona irangira.

Mu mikino itanu bamaze guhura ikipe ya AS Kigali yatsinzemo itatu banganya umwe. Uyu niwo mukino wa mbere Scandinavia FC ishoboye gutsinda.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

AS Kigali WFC XI:Uwizeyimana Helene (GK,30), Mukantaganira Joselyne 16, Uwamahoro Marie Claire 13, Umwizerwa Angelique Rooney 12, Maniraguha Marie Louise 15, Nibagwire Sifa Gloria 4, Nibagwire Liberathe 9, Nyiramwiza Marthe 10, Iradukunda Callixte 17, Umwariwase Dudja 3 na Ibangarye Anne Marie (C,11)

Scandinavia WFC XI: Itangishaka Claudine (GK,1), Anne Marie Nyirahabimana 15, Umuziranenge Irera 14, Muhawenimana Constance 12, Uwineza Djazila (C,17), Mukandayisenga Diane 13, Uwimana Zawadi 9, Nyiramfashimana Marie Jeanne 10 , Uwamarira Dianne 18 ,Uwihirwe Kevine 6 na Ukwinkunda Jeannette 8.

 

Tanga igitekerezo