Abaganga b’amakipe yo mu Rwanda barangije amahugurwa ya FIFA

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 28.02.2019 saa 14:29

Ishyirashamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’, ryaraye risoje amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abaganga b’amakipe y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri bo mu mupira w’abagore.

Aya mahugurwa yatanzwe na Prof Efraim Kramer, umwalimu wa FIFA akaba no mu kanama ka gashinzwe ubuvuzi muri FIFA, ni n’umuganga wigisha mu ishuri rya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo. Yafashijwe na Dr Hakizimana Moussa, ushinzwe komisiyo y’ubuzima muri FERWAFA.

Abaganga b’amakipe yo mu Rwanda basoje amahugurwa bahuguriwemo n’intumwa ya FIFA

Abahuguwe bigishijwe akamaro k’umuganga mu ikipe, ibikenerwa bijyanye n’ubuzima muri sitade, uburyo bwo kurwanya ikoreshwa ry’imiti yongera imbaraga.

Baretswe uburyo bwo gukoresha abakinnyi imyitozo ibarinda kuvunika no kumenya gupima imvune z’abakinnyi, gutabara mu buryo bwihuse umukinnyi nko mu gihe umutima uhagaze mu buryo butunguranye n’ uburyo bwo gukura mu kibuga umukinnyi wavunitse.

Abaganga bahuguwe ni; Twagirayezu Jacques (APR FC), Ujeneza Jennifer (AS Kigali WFC), Nshimiyimana Protogene (Amavubi team), Musabyimana Claude (Scandinavia WFC), Uwimana Martin (Gasogi United), Bimenyimana Bruce (Gicumbi FC), Nsabimana Jean de Dieu (AS Kigali), Habimana Sixbert (Amavubi U-17 team), Ntwari Eric (Musanze FC), Rukundakuvuga Jean Pierre (Intare FC), Hitimana Eliab (Nasho WFC), Ndahayo Yazid (Pepiniere FC), Ntagerura Jean Claude (Hope FC), Mwizera Jean Pierre (Heroes FC), Nuhu Assuman (Amavubi senior team), Tuyishime Jean Claude (Amavubi U-23 team), Mugemana Charles (Rayon Sports FC), Ndigida Gerard (SC Kiyovu), Rwabuneza Richard (Mukura VS), Mulinda Islam (Etincelles FC), Nshimiyimana Noel (Sunrise FC), Musoni Theogene (Marines FC), Manirarora Elie (La Jeunesse), Mutabazi Eric (Kirehe FC), Byiringiro Joel (Bugesera FC), Umwali Laurence (Scandinavia WFC) na Nshimiyimana Jean Paul (Miroplast FC).

Tanga igitekerezo