Abafana n’abayobozi b’akarere ka Huye bizeye ko abayobozi ba Mukura beguye bazisubiraho

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.10.2016 saa 06:41

Tariki 27 Nzeri 2016, nibwo inkuru zitunguranye zibabaje ku bakunzi ba Mukura Victory Sports zamenyekanye, ko uwari Perezida wayo Olivier Nizeyimana n’umunyamabanga we Sheikh Hamdan Habimana beguye ku mirimo yo kuyobora iyi kipe.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye, bagaragaje kenshi ko batishimiye kwegura kw’aba bayobozi bombi, kandi ko bifuza ko bakwisubiraho, bakagaruka mu mirimo yabo.Mu mukino wa gicuti Mukura VS yanganyijemo na Rayon Sports ibitego 2-2 kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016, abafana bazanye igitambaro cyanditseho ubutumwa buvuga ko bamaganye impamvu zose zatumye bariya bayobozi begura, kandi ngo bifuza ko bagaruka.

mukurafans

Igitambaro kigaragaza agahinda k’abafana ba Mukura VS cyari kuri stade ya Huye mu mukino wa gicuti na Rayon Sports.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Mayor Kayiranga Muzuka Eugène yatangaje  ko yizeye ko bazisubiraho.Ati “Mukura ni ikipe y’Akarere, igice kinini cy’ingengo y’imari yayo iva mu Karere, ariko hakenerwa abagabo bafite ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere y’ikipe, bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bwayo. Hamdan yagaragaje ko abishoboye. Afatanyije na Olivier twabonye ko bashyize imiyoboerere ihamye muri Mukura, kandi byatanze umusaruro.Ubwegure bwabo ntibabutangarije inama y’inteko rusange, kandi ntituraganira birambuye. Turabakeneye, kandi twizeye ko nituganira neza bazisubiraho.”

Bivugwa ko mu ngingo zaganiriweho mu nama yahuje abakomoka mu Karere ka Huye kuri iki cyumweru, harimo n’iterambere ry’ikipe yabo Mukura VS, kandi ngo bemeje ko Olivier na Hamdan baganirizwa bakagaruka mu mirimo.

Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan Habimana beguye mu buyobozi bwa Mukura VS, bagize akamaro mu iterambere ryayo. Bayifashije kurangiriza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona iheruka, kandi bari bihaye intego yo kwegukana Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino uzatangira tariki 14 Ukwakira 2016.

Olivier Nizeyimana na Hamdan Habimana bonyine bemeye gutanga 24% by’ingengo y’imari ya Mukura VS y’uyu mwaka, ni hafi miliyoni 39 806 580 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe ingo y’imari y’ikipe yose ari miliyoni 159 622 229 Frw.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo