Abafana ba Rayon Sports ntibumva impamvu FERWAFA yabimye Stade Amahoro

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.05.2019 saa 10:52

Abakunzi ba Rayon Sports barakajwe cyane n’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryanze ubusabe bw’ubuyobozi bwabo bwo kwakirira imikino 2 isigaye kuri stade Amahoro kubera imirimo ngo iri kuhakorerwa itatangajwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15 Gicurasi 2019,nibwo FERWAFA yasubije Rayon Sports ko ubiusabe bwo kwakirira imikino 2 isigaranye kuri stade Amahoro,butemewe ndetse iyi mikino yose bagomba kuyakirira kuri stade ya Kigali kandi ku masaha yagenwe.

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abakunzi babo kuri Stade Amahoro

Kuwa 06 Gicurasi 2019,nibwo Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyibwira ko yifuza kwakirira Musanze FC kuri stade Amahoro saa kumi n’ebyiri ndetse ikahakirira Marines FC ku munsi wa nyuma wa shampiyona,ariko FERWAFA yateye utwatsi ubu busabe bwa Rayon Sports.

Amakuru aravuga ko stade Amahoro itaboneka amasaha y’ijoro kuko moteri iyicanira yapfuye,indi yaguzwe ikaba itarabasha kugera mu Rwanda mu gihe hari ibivugwa ko Stade Amahoro iri kuvugururwa kubera ko izaberamo ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora.

FERWAFA yafashe umwanzuro wo kwima Rayon Sports ikibuga kubera ko ngo nta wakwizera umuriro wa REG.

Abakunzi ba Rayon Sports barakajwe n’iki cyemezo cya FERWAFA ndetse bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bemeza ko iri shyirahamwe ribogama kuko andi makipe yasabwe guhindurirwa ibibuga yabikorewe vuba na bwangu.

Bimwe mu byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga :

Mu minsi ishize Police FC yasabye kwakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro,FERWAFA ibiha umugisha ariyo mpamvu bamwe mu bafana bariye karungu.Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona Rayon Sports izakiramo Musanze FC uzabera kuri stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu saa 15:30.

Tanga igitekerezo