Abafana ba Rayon Sports bazajya bagira uruhare mu kugura abakinnyi baturutse hanze

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.06.2019 saa 10:12

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze gufata umwanzuro w’uko nta mukinnyi uturutse hanze bazongera kuzana ngo bahite bamusinyisha ahubwo azajya abanza gukoreshwa isuzuma hanyuma abafana akaba aribo bahitamo ukwiriye guhabwa amasezerano.

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Freddy Muhirwa yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ubuyobozi butazongera gukora ikosa ryo guha amasezerano umukinnyi uturutse hanze batabanje kumukoresha isuzuma ngo abafana bamushime.

Abafana ba Rayon Sports

Yagize ati “Ubu ngubu ikintu kiriho ntabwo ikipe ya Rayon Sports icyumvikana n’umukinnyi atabanje guca imbere y’umutoza n’abafana ngo birebere niba ariwe bashaka.Kera hagiye habaho ikosa umuntu akazana umukinnyi abeshya ko azanye igitangaza,bakamuhisha ngo abantu batamwiba,bikarangira ubonye ko nta buhanga afite.Politiki dufite ni uko umukinnyi ajya mu kibuga akigaragaza,twamukunda tukamusinyisha.Umuntu yajyaga azaba abakinnyi akatubwira ngo nimureba nabi abandi baramwiba, ugasanga muri kwa kumwiba twazanye n’umwiza turamuhisha.

Rayon Sports ivuga ko umukinnyi abafana bakunze ibyo akora mu kibuga bamukomera amashyi, gusa ngo ububasha bwabo buzajya bugarukira aho ibindi bimenywe n’umutoza.

Me Freddy Muhirwa avuga ko hari abanyamahanga benshi bagiye bangwa n’bafana kandi bakagenda ikipe itabahaye amasezerano. Ati “Hari uwitwa Gerard wari wavuye muri Ghana, hari uwavuye muri Cameroun, n’uwavuye muri Kenya baje abafana barabanga. Abafana bamaze kwanga abakinnyi benshi.”

Umuyobozi wa Lucky Jersey Fan Club avuga ko kiriya kemezo ari kiza kuko bajya bagira uruhare ku bakinnyi aho kuba ibyemezo bifatwa n’abayobozi gusa. Ati “Icyiza tubona bizajya bivanaho urujijo rwo kuvuga ngo kanaka wagiye kumuzana hari inyungu afite inyuma ze, bizaba biri ku mugaragaro ko tugize uruhare kandi biciye mu mucyo.” 

Me Freddy Muhirwa

Me Freddy yavuze ko Frederick Boateng uherutse kuza muri Rayon Sports aturutse muri Asanti Kotoko bamusabye ko yabanza gukina CECAFA bakareba ko ari umuhanga ndetse ngo hari abandi bakinnyi bagomba kuza abakunzi ba Rayon Sports bakitoranyiriza.

Me Muhirwa yavuze ko Rayon Sports itegereje abakinnyi bazaturuka I Burundi ngo hari umukongomani waje arigaragaza cyane na rutahizamu. Hari amakuru avuga ko hari umukinnyi w’umuhanga mu kibuga hagati ugiye kuza muri Rayon Sports aturutse muri Cote d’Ivoire.

Mu minsi ishize Rayon Sports yasinyishaga abakinnyi badashoboye yabageza mu kibuga bakananirwa no gufunga umupira ariyo mpamvu yahinduye iyi politiki ihitamo kujya ikoresha isuzuma.

Tanga igitekerezo